Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

"Twe twifuza kugira abaturage beza batangijwe n'inzoga" Visi Meya Sekanyange Jean Leonard

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bagifite cyangwa bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, kugira ngo zive mu baturage kandi hirindwe ingaruka zishobora guteza ku buzima no ku mibereho y’imiryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko izi nzoga zamenwe kubera ko zitujuje ubuziranenge, asaba abaturage bagifite izindi nzoga nk’izi mu ngo zabo kuzitanga kugira ngo zimenwe.

Yagize ati: “Uyu munsi twamennye inzoga zitujuje ubuziranenge, ubutumwa duha abaturage ni ukubwira ababa bakibibitse mu ngo zabo ko baduhamagara tukajyayo tukabitwara, cyangwa na bo ubwabo bakabizana kugira ngo tubyangize kuko aho tuzabisanga batarabitanze bigize icyaha, azajya abihanirwa n’amategeko kuko azaba arigutanga ibintu byangiza ubuzima bw’abantu. Twe twifuza kugira abaturage beza batangijwe n'inzoga.”

 

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko igikorwa cyo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge ari ingamba nziza Leta yafashe mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo, by’umwihariko urubyiruko no kubungabunga imibanire myiza mu miryango.

Kabera Leonard, utuye mu Kagari k’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro, avuga ko iki gikorwa kije mu gihe izi nzoga zari zimaze kugira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko.

Yagize ati: “Iki gikorwa ni cyiza Leta yatekereje kubera ko izi nzoga zari zimaze kwangiza ubuzima bw’abantu benshi cyane cyane urubyiruko, ariko nizimara gucika bizatuma imiryango yongera kubana neza mu mahoro, twongere kugira urubyiruko ruzima.”

Ntaganda Gaspard na we avuga ko ikoreshwa ry’izi nzoga ryagize ingaruka ku mibereho y’imiryango, asanga kuzimena bizafasha mu kugarura umutekano n’imibanire myiza mu ngo.

Yagize ati: “Wasangaga umugabo mu rugo atakiri umugabo, umugore utamenya ko ari umubyeyi, abana nta murongo bafite, mbese umuryango muri rusange warangiritse. Kumena izi nzoga biraza gutuma ubuzima bugaruka mu miryango kuko warebaga umwana w’imyaka 18 ameze nk’umuntu w’imyaka 45; ugasanga nta cyerekezo cy’ubuzima bw’ejo hazaza.”

Uyu munsi, hatangiye igikorwa cyo kwangiza inzoga zitujuje ubuziranenge, zakusanyirijwe kuri site y'Akarere iri mu Murenge wa Kiziguro, zikuwe mu Mirenge yose. Hangijwe litiro 42787, igikorwa kikaba kizakomeza.