Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

"TUGIYE KUREBA IMBUTO MUZERA KANDI TWIZEYE KO ARI NZIZA" Meya w'agatenyo IBINGIRA Frank

Ibi byavugiwe mu mahugurwa y'umunsi umwe yateguwe n'Akarere ka Gatsibo yabaye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2026, y'Abakuru b'imidugudu ku nshingano n'imikorere hagamijwe gushyira umuturage ku isonga. Ni amahugurwa yitabiriwe n'Abakuru b'Imidugudu 602, Abayobozi b'Inama Njyanama y'Utugari 69  n'Abayobozi b'Inama Njyanam y'Imirenge 14, ku nsanganyamatsiko igira iti " Umuturage ku isonga." 

Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo IBINGIRA Frank,  yashimiye aba bayobozi ko bitabiriye n'ibyo biyemeje bigamije iterambere. Abasaba kujya mu ngamba bakera imbuto nziza bahereye ku byo bize none, kugira ubufatanye hagati yabo no kwigiranaho kuko bizabafasha gutanga serivisi nziza.

ati “ Nagira ngo mbashimire, nshimire ubwitange bwanyu muri iki gikorwa, igisigaye rero, tugiye ureba imbuto muzera nyuma y'ibingibi twize, kandi twizeye ko ari nziza. Ndizera ko Gatsibo tuzakomeza kujya mbere mu bikorwa byose by'iterambere kandi dufatanyije. Icyo nigiyemo hano, ni ubufatanye. Mugende mukorane hagati yanyu kandi mwigiraneho nibyo bizabafasha gutanga serivise nziza.”

 

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda  mu Ntara y'Iburasirazuba ACP Innocent Kanyamihigo Rutagarama, watanze ikiganiro ku ruhare rw'Umuyobozi mu kubungabunga umutekano w'umuturage, yabibukije ko umuyobozi mwiza ari ukumira icyaha kitaraba kandi ntaharanire inyungu ze bwite kurusha iz'umuturage, .

Ati “ Hari abayobozi bagiye bagaragarwaho amakosa atandukanye, ari akenshi ugasanga ari amakosa ashingiye ku nda nini. Umuyobozi w'Umudugudu yakagombye kubaka indangagaciro aho kubaka umubiri.”

 

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingenzi cyane kuko abafashije kumva neza inshingano bafite kuko harimo abagiye muri izo nshingano bashya ndetse n'abari basanzwemo hari ibyo bungukiyemo. Biyemeza gukomeza gushyira umuturage ku isonga; babungabunga umutekano we n’ibye, barangwa n'ubunyangamugayo, bakorana n'izindi nzego mu kuzuza inshingano, bimakaza imiyoborere myiza, barwanya ihohoterwa n'akarengane, bateza imbere uburezi, isuku n'ibindi.