Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

HATANGIJWE IGIHEMBWE CYO GUTERA IBITI: IBITI MILLOYONI 3 BIZATERWA MU MWAKA WA 2026/2027

Mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo IBINGIRA Frank yasabye abaturage gutera ibiti kuko ari bibafitiye akamaro kanini harimo no kubarinda ibiza bitera n'imihindagurikire y'ibihe.

Ati “ Ibiti bidufitiye akamaro gakomeye uretse no kuba bidufasha mu guhangana n'ihindagurikire y'ibihe n'igihe iryo hindaguraka ryatuzaniye ibiza ibiti biradufasha kuko bifata umuyaga washoboraga kudusenyera no gutwara ibisenge byacu. Nk'uyu musozi twateyeho ibiti uyu munsi, bizawufasha kudatwarwa n'amazi. Ndabasaba rero kubungabunga ibiti n'amashyamba kandi mwitabire kubitera n'aho mutuye cyane cyane ibifangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto.”

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko gutera ibiti ari gahunga ari gahunda bumva kuko nabo basobanukiwe akamaro k'amashyamba.