Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

GATSIBO: ABAFITE UBUMUGA BWO KUTABONA BISHIMIRA KO BASHYIRIWEHO UBURYO BUBAFASHA GUTORA MU IBANGA

 

Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira uburyo bwashyizweho bubafasha kwitorera abakandida bihitiyemo mu ibanga, mu matora y'Abayobozi b'Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage n'Iz'inama z'Igihugu. Ibi bakaba babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ubwo bitabiraga amatora y'Abajyanama rusange bajya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo.

Bavuga ko ubu buryo ari intambwe ikomeye mu kubahiriza uburenganzira bwabo bwo gutora, kuko bubafasha guhitamo abakandida bashaka batagombye kunyuza amahitamo yabo ku bandi ngo babatorere. Ubu uburyo bukaba bubafasha gutora ku giti cyabo, mu muhezo, bagakoresha uburenganzira bwabo nk'abandi baturage.

 

Basobanura kandi ko mu bihe byashize, umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yajyaga asaba undi muntu kumufasha gutora, bityo uwo yagombaga gutora mu ibanga akamenywa n’uwamufashije rimwe na rimwe ntabe yizeye ko uwo yamubwiye ariwe yatoye.

Kabarebe Aphrodis waturutse mu Murenge wa Nyagihanga uri muri Komsiyo y’ubukungu mu Nama y’igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere ati “Nka kera, hari imyumvire ivuga ko abafite ubumuga ntacyo bashoboye bagahezwa mu nzu, n’aho tugiriye ahabona bikagusaba kwitwaza umuntu ugutorera. Ariko aho Leta yabishyiriye ku murongo tukajya mu mashuri tukiga neza navuga ko byoroshye.”

Akomeza agira ati “Ubu hari inyandiko yitwa Braille ( basoma buraye) ni nayo twifashishije muri aya matora, kuko hari hariho urupapuro rwanditseho nyandiko yacu rwari rwometse ku rundi ruriho inyandiko y’abareba, ukajya ukoraho ugasoma amazina yanditse n’inyandiko yacu, ukamenya aho uza gushyira igikumwe cyawe, uri gutora. Byari byoroshye cyane.”

 

Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo IBINGIRA Frank, avuga ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira nk’umunyarwanda kandi ko kugira ubumuga atari kubura ubushobozi ndetse ko Akarere kazakora ibishoboka byose bufatanyije n’izindi nzego mu guha abaturage amahirwe angana.

Ati “Kugira ubumuga bw’ingingo runaka ntabwo bivuze ko adashoboye. Oya arashoboye nk’undi wese iyo akuriweho imbogamizi. Niyo mpamvu ku bufatanye n’izindi nzego, tuzakora ibishoboka byose, tugakuraho izo mbogamizi zose, kugira ngo buri wese agere ku iterambere ashaka cyangwa ku ndoto ze.”

 

Korohereza abantu bafite ubumuga kwitabira amatora ni imwe mu ngamba zigamije kwimakaza uburenganzira bungana, ubwisanzure n'uruhare rwa buri muturage mu miyoborere y'igihugu. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) ikaba itegura uburyo bwo gufasha abafite ubumuga mu gihe cy'itora, birimo no gukoresha impapuro z'amatora zabugenewe ku bafite ubumuga bwo kutabona.

NEC ivuga kandi ko abafite ubumuga bwo kutabona batazi gusoma iyi nyandiko izwi nka Braille, bemerewe kujyana n’ubafasha gutora ariko uwo muntu ngo akaba ataragira imyaka 18 y’amavuko. 

Mu matora y'inzego z'ibanze n'iz'Inama z'Igihugu ya 2026, abafite ubumuga bari mu byiciro byatowe kuva ku Kagari kuzageza ku rwego rw'Igihugu.