Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abatwara abagenzi barasabwa kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge aho kuzikwirakwiza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abatwara abagenzi kuri moto kugira uruhare mu kurwanya inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, nyuma y’uko byagaragaye ko bari mu bazifitemo uruhare runini mu kuzikwirakwiza. Ibi byatangajwe nyuma y’igikorwa cyo kumena litiro 4,200 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe hirya no hino mu Mirenge, cyabereye mu Murenge wa Kabarore kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyanyange Jean Leonard, yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko abatwara abagenzi kuri moto ari bo bakunze gukoreshwa mu gukwirakwiza inzoga z’inkorano zitemewe, abasaba guhagarika uwo mugenzo no kugira uruhare mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Ibyagiye bifatwa ku kigero cya 99% ni inzoga zafashwe zikwirakwizwa n’abatwara abagenzi kuri moto, ni nayo mpamvu twatanze ubutumwa ku bamotari, kuko nibo babikwirakwiza, twagarutse kuri moto zafatiwe muri ibyo bikorwa, nubwo benezo bazitaye bakiruka ariko bibagiraho ingaruka nk’abamotari harimo gutakaza moto ye, ariko uba unakirakwiza ibintu byangiza ubuzima bw’abantu. Ikindi twabasabye nk’abamotari ni uko ari abantu bahura na bantu benshi, ku buryo umwe ashobora gutwara abantu bagera kuri 50. Twabasabye gutanga ubutumwa ku bagenzi batwara mu rwego rwo kwirinda inzoga itemewe.”

Yakomeje agaragaza ko abatwara moto bafite amahirwe yo guhura n’abantu benshi buri munsi, bityo bakwiye kuba abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge aho kuba abazikwirakwiza.

 

Mu Murenge wa Kabarore, hamenwe litiro 4,200 z’inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gikorwa cyari kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Umwe mu ba motari yavuze ko izi nzoga kuba ziri gufatwa zikangizwa byari bikwiye kuko zatezaga umutekano muke n'ubukene mu baturage.

Yagize ati “Reba nka njye, nta mafaranga nagiraga kuko ayo nakoreraga yose nayajyanaga muri utu tuyoga, namara gusinda nkagurira n'abo bantazi nasubira no mu kazi abagenzi nkabatwara nabageza aho bagiye nkababwira ngo nibigendere batanyishyuye kuko nabaga mbona abantu bose ari beza. ibyo bigatuma ntaha nta n'igiceri mfite mu mufuka.”

Yongeraho ati “ Iyo twabaga tumaze gusinda twararwanaga ugasanga nk'ibirahure bya moto biramenetse cyangwa umuntu ukamukubita ikindi kikamutera uruguma. Mu byukuri izi gahunda zo guca ibyuma turazishyigikiye, kuko ubu ngiye kongera gutunga amafaranga."

Ubugenzuzi bwatumye zifatwa ntibwakorewe muri Kabarore gusa, ahubwo bwanakorewe mu mirenge ya Rwimbogo, Rugarama na Ngarama, aho hafatiwe izindi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi bwibukije abaturage ko gukora, gukwirakwiza cyangwa kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge bihanwa n’amategeko, kuko zishyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge. Uwabifatiwemo ashobora guhanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 10 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, bwanongeye gushimangira ko izi nzoga ari zimwe mu ntandaro y’urugomo, ihohoterwa n’andi makimbirane abangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage; busaba buri wese kugira uruhare mu kuzirwanya no gutanga amakuru ku bazikora cyangwa abazicuruza.