Uwirukanwe Tanzania yahawe inzu, ashima leta y’u Rwanda uko yita ku baturage bayo.

Umudugudu w’icyitegererezo wubatswe mu mugudugu wa Nyabikiri Akagari ka Nyabikiri Umurenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo umaze kubakwamo amazu atanu atuyemo imiryango 20, wabaye igisubizo cya benshi.

 

Mukanyonga Scovia,ni umwe mu banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania atuzwa mu karere ka Gatsibo ubu akaba yarahawe inzu mu mudugudu w’icyitegererezo w’Akarere ka Gatsibo.Uyu mubyeyi ashima leta y’u Rwanda uburyo yita ku baturage bayo ndetse igakurikirana n’imibereho yabo.

 

Ubwo yatahaga ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo w’Akarere ka Gatsibo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yashimye uburyo uyu mudugudu wubatswe mu buryo mugezweho anashyira ibuye ry’ifatizo ku kiciro cya 2 hagiye kubakwa amazu atandatu azatuzwamo imiryango 24.

 

Guverineri Mufulukye yasabye abagenerwabikorwa (abahawe amazu) kuzayafata neza dore ko yubatswe mu buryo bugezweho akaba afite ibyangombwa byose.

Mu cyiciro cya mbere,hubwatswe amazu 5 atujwemo imiryango 20 irimo 10 y’abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania,imiryango 2 yakuwe mu kigo cya gisirikari cya Gabiro n’umunani(8) y’abatishoboye barimo abasaza n’abacecuru n’abafite ubumuga.

 

Ibikorwaremezo bimaze kubakwa mu mudugudu w’icyitegererezo birimo amazu atanu 20, ivuriro (health post), salle, ikiraro, amashuri,isoko n’imihanda byose bifite agaciro ka Miliyoni 511,361,628 y’amafaranga y’u Rwanda.

 

Uyu mudugudu watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017 na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Depite Kantengwa Julianna, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi bal eta n’umurimo Madamu Angelina Mugana, Inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage.

Back