Urwego rwa Dasso ya Gatsibo rwashimwe ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho.
Umuyobozi mushya w’urwego rwunganira Akarere muby’Umutekano rwa DASSO yashimiye uru rwego kubera ibikorwa bijyanye n’umutekano bamaze gukora kuva rwashingwa, basabwa gukomeza kuba imbarutso y’iterambere ry’umuturage bihereye ku mutekano.
ACP Charles Kayihura, Umuyobozi mushya wa Dasso ku rwego rw’Igihugu yaganiriye n’urwego rwa Dasso mu karere ka Gatsibo ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2018.
Uru ruzinduko rwari rugamije kuganira n’abagize Dasso mu karere ka Gatsibo bagera kuri 81 barimo abagabo 77 n’abagore bane gusa.
Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Gatsibo Rigati Rugiranka Gaspard yavuze ko uru rwego rukorera kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku Murenge kandi rukorana n’abaturage neza kuva imyaka ine ishize rugiyeho.Mu myaka ibiri gusa,urwego rwa Dasso mu karere ka Gatsibo rwashyizeho ikigega cyo kwizigamira bakaba bagejeje agera kuri miliyoni 6,601,017 y’amafaranga y’u Rwanda.
Mu byifuzo byagaragarijwe Umuyobozi mukuru wa Dasso birimo ko hakongerwa umubare w’abakozi (Dasso), kugira amasezerano y’akazi ya burundu no kubona icumbi kuri buri rwego (Akagari, umurenge n’Akarere) kugirango akazi kanozwe neza.
Nyuma y’ibyifuzo bitandukanye byatanzwe n’abagize urwego rwa Dasso mu Karere, Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko umubare wa Dasso ugiye kongerwa ndetse abari n’abategarugori bakitabwaho cyane,mu bindi byifuzo abayobozi batandukanye babihaye umurongo wo gukemuka.