Urwego rwa Dasso rwasinyanye imihigo n’Ubuyobozi bw’Akarere,rwiyemeza gukomeza gucunga umutekano.
Urwego rwunganira Akarere mu mutekano ruzwi kw’izina rya DASSO rurahamya ko ruzakomeza gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage hagamijwe guteza imbere umuturage.
Mu nshingano ya mbere uru rwego rufite,harimo gucunga umutekano kubufatanye n’izindi nzego z’umutekano cyane cyane ku nyubako za leta no mubaturage
Kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Ukuboza 2019, Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gatsibo RIGATI .R Gaspard yasinyanye imihigo n’Umuyobozi w’Akarere bazafatanyamo n’Akarere mu guteza umuturage imbere
Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gatsibo yavuze ko usibye gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, bishyize hamwe n’abakozi bakorana batangira kwizigamira bagamije kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo
Ati ‘’ubu tumaze kwizigamira amafaranga agera kuri miriyoni icyenda z’amafaranga y’Urwanda mu gihe cy’imyaka 4 gusa kandi tubona ubu bwisungane bwacu bumaze gufasha abanyamuryango bacu(Dasso)
Akarere ka Gatsibo gafite aba Dasso bagera 107 barimo igitsina gore 12 n’abagabo 95.