Urwego rwa Dasso rwashimwe uburyo rufatanya n’abaturage mu iterambere ryabo
Itsinda ry’abasenateri muri komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri sena y’u Rwanda ryasuye Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa gatatu taliki ya 02 Gicurasi 2018.
Uru ruzinduko rw’intumwa za rubanda umutwe wa sena rwari rugamije kumenya no kugenzura iyubahirizwa ry’itegeko nomero 26/2013 ryo kuwa 10/05/2013 rishyiraho urwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere yarwo no kugenzura imikoranire yarwo n’abaturage.
Senateri Rugema Michel, Prezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena yavuze ko ashima urwego rwa Dasso rw’Akarere ka Gatsibo kubera ibikorwa bitandukanye rufatanyamo n’abaturage mu iterambere ryabo.
Akarere ka Gatsibo gafite abagize urwego rwa Dasso bagera kuri 81 barimo abagabo 77 n’igitsina gore 4,bakaba bakorera mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo ndetse no ku biro by’Akarere,bamaze kugira ikigega cy’ubwizigame bwa Miliyoni zisaga indwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Zimwe mu mbogamizi zagaragarijwe abasenateri zirimo kutagira inyoroshya ngendo zabafasha kugera ku muturage aramutse agize ikibazo cyangwa bifuza kumenya amakuru y’ibikorerwa mu Murenge, kutabona inguzanyo z’igihe kirekire kubera amasezerano yabo ahwana n’imyaka itanu no kugira umushara muto.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko ibibazo bimwe urwego rwa Dasso rufite byatangiye gushakirwa ibisubizo birimo guhamwa amafaranga y’ingendo mugihe batumizwe mu nama ku rwego rw’Akarere.
Ku kibazo cy’umushahara muto, ubuyobozi bw’Akarere burahamya ko kigiye kubonerwa igisubizo dore ko umushinga wabo wagejejwe mu nama Njyanama y’Akarere kugirango byemezwe.
Itsinds ry’Abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga basuye Akarere ka Gatsibo biyemeje gukorera ubuvugizi urwego rwa DASSO kugira ngo rurusheho kugira imikorere myiza.