Urutare rwa Ngarama ni hamwe mu hantu nyaburaga hari mu Karere ka Gatsibo.

Urutare rwa Ngarama ni hamwe mu hantu nyaburanga hari mu Karere ka Gatsibo, ruherereye mu Kagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama, ruri ku buso bwa hegitari eshatu (3).

Iyo utembereye cyangwa usuye uru rutare, hari ibimenyetso by’ubuhanganye bw’Umwami Ruganzu Ndoli aho usanga hagaragara amajanja y’imbwa ze, ingoma ndetse naho yapfukamye arimo kurasa.

Mu bundi busobanuro bw’uru rutare rwa Ngarama, bushingiye ku mateka y’uwitwaga Ngarama wishe Saruhara rwa Nkomokomo wari umwami w’ibishwi n’ibisiga, kuva icyo gihe uru rutare rwahawe izina rya Ngarama.

Iyo uhagaze kuri uru rutare rwa Ngarama, uba witegeye ibice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo nka: Imisozi ya Kimbugu, Kigasha, Kibare, Mpangare ya Gitinda ndetse n’Umurenge wa Gatsibo uhana mbibi n’Umurenge wa Ngarama na Nyagihanga ndetse uba witegeye imisozi ya kure.

Iyo ugeze kuri uru rutare uhasanga abantu b’ingeri zitandukanye zirimo abakuze n’urubyiruko rimwe na rimwe baganira ku mateka y’uru rutare rwa Ngarama.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko, urutare rwa Ngarama ruri mu hantu nyaburanga Akarere ka Gatsibo gafite harimo: Utubindi twa rubona turi mu Murenge wa Kiziguro ndetse n’ibigabiro by’Umwami biherereye mu Murenge wa Gatsibo.

Back