Urugomero rw’amashanyarazi rwa Gabiro rwitezweho umusaruro ukomeye.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb.Claver Gatete yafunguye ku mugaragaro urugomero ruto rwa amashanyarazi i Gabiro mu Karere ka Gatsibo rwa 110KV Musha-Gabiro-Rulindo

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Gicurasi 2019 i Gabiro mu Murenge wa Kabarore ho mu karere ka Gatsibo

Uru rugomero rw’amashanyarazi ruzafasha abaturaye akarere ka Gatsibo na Nyagatare kubona umuriro w’amashanyarazi uhagije kuko uwari uhari waburaga hato na hato

Nkusi Charles,Umuturage w’Akarere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore akaba ari na perezida w’abikorera mu Karere yavuze ko bajyaga bahura n’ikibazo cyo kubura umuriro nk’abacuruzi bagahura n’ibihombo cyane cyane abakoresha fligo,za salo zogosha n’ibyumba bishya.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo,umuyobozi wa REG,abayobozi b’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare n’inzego z’umutekano.

Back