Urubyiruko rwiyemeje gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwiyemeje gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bitarenze taliki ya 31 Ukwakira 2022.
Ibi babivuze ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukorerabushake kwatangiye kuva taliki 1-31 Ukwakira 2022 gufite Insanganyamatsiko igira iti "Urubyiruko twiyemeje kuba urugero rw'ibishoboka mu iterambere".
Ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba.Yasabye urubyiruko kwitangira gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage
Mu bikorwa bizibandwaho muri uku kwezi birimo kubakira amazu abaturage abatishoboye , gusana amazu,kubaka ubwiherero no gusana ubuhari butameze neza,gusubiza abana ku ishuri no gukurikirana abana bafite imirire mibi kugirango bagire ubuzima bwiza.
Mugabo Egide, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’urubyiruko yavuze ko kubufatanye n’izindi nzego z’urubyiruko zirimo urubyiruko rw’abakorerabushake bazibanda ku kubaka no gusana amazu y’abatishoboye no kubaka ubwiherero byose bizaba bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Nsanganwa Dodos, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gatsibo yavuze ko bagiye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ati ‘’Nk’urubyiruko,tugiye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage muri uku kwezi kugamije ibikorwa by’ubwitange’’.
Ikibazo cy’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigiye gukemurwa n’urubyiruko binyuze mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.