Urubyiruko rwiyemeje gufatanya n’izindi nzego gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri n’igwingira ry’abana.

Urubyiruko ruherutse gutorwa mu nzego zihagarariye urubyiruko ku rwego rw’Akarere n’imirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo rwiyemeje gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego kurandura burundu ikibazo cy’abana bata ishuri n’igwingira ry’abana bato.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane taliki ya 2 Ukuboza 2021 ubwo hakorwaga inama igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ imihigo y’urubyiruko no guhugurwa ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga kugirango ibikorwa by’Akarere bitandukanye bimenyekanishwe hirya no hino.

Ku kibazo cy’abana bata ishuri,urubyiruko rwavuze ko iki kibazo cy’abana bata ishuri gikomoka ku makimbirane y’ababyeyi babo maze abana bakabura gikurikirana hakavamo kubura uburere n’izindi ngeso mbi zikomoka ku bwigenge bw’abana bato mu miryango.

Bagirishya Vedaste ukomoka mu murenge wa Kiramuruzi  mu karere ka Gatsibo yavuze ko bagiye gufatanya n’ababyeyi n’izindi nzego bagashyishikariza ababyeyi kwirinda amakimbirane’’Ati imiryango idatekanye niyo itera ikibazo cy’abana bata ishuri ariko tugiye gufatanya n’inzego zitandukanye gushishikariza ababyeyi kugira umuryango mwiza no kugira abana bafite ejo hazaza heza’’.

Kabatesi Joyce ukomoka mu murenge wa Kabarore yavuze ko igisubizo cy’ikibazo cy’abana bata ishuri arukumvikana kw’ababyeyi mu miryango’’Ati tugiye gukangurira ababyeyi bafite amakimbirane mu miryango kuyakemurira aho abana batari kugirango habeho umuryango mwiza’’.

Ikibazo cy’imirire mibi ku bana bato,urubyiruko rwavuze ko rwatangiye kugishakira umuti bafatanya n’ababyeyi gukora imirima y’ibikoni mu ngo z’abaturage haterwaho imboga z’ubwoko butandukanye zishobora gufasha abana gukira imirire mibi ndetse ababyeyi bakigishwa guteka indyo yuzuye.

Back