Urubyiruko rwibukijwe ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kizakurwaho n’amahitamo yarwo

Urubyiruko ruvuye mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Murenge wa Kiziguro rusaga 1000 rwakanguriwe kwita ku mahitamo rufata y’ubuzima kugira ngo rwirinde ibibazo bimwe na bimwe bikoma mu nkokora ahazaza heza harwo.

Izi nama bazihawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu bukangurambaga bwo mu mashuri bugamije kurwanya inda ziterwa abangavu bwateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana cyane cyane abakobwa ‘Plan International Rwanda’ ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo hamwe na Ajprodho- Jijukirwa.

Yagize ati: “Nimumenye gukora amahitamo meza abereye ubuzima bwanyu kandi bibe none, ntibibe ejo. Mujye mwanga kandi ntimukarebere ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ahazaza hanyu hagira uhangiza abashukisha utuntu duto dushakimiye mu byitwa ko ari urukundo abafitiye. Nimukora amahitamo meza bizaturinda bimwe mu bibazo bikomeye dufite biva kuri utwo tuntu mushukishwa birimo inda ziterwa abangavu.”

Alice Bumanzi, Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe Ubuzima bw’Imyororokere muri Plan International Rwanda yavuze ko zimwe mu ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa ari  ukugaragaza abahohotera abana igihe cyose.

“Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kugira ngo kiranduke birasaba ko twese dushyira hamwe dugafata ingamba, tunazishyira mu bikorwa. Imwe muri zo ni ukugaragaza ndetse no gutanga amakuru ku wahohoteye umwana aho ari hose kandi igihe cyose.”

Laurence Niyogisubizo w’imyaka 15, yagize ati: “Guhabwa ibiganiro nk’ibi ni ingenzi cyane ku rubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa kubera ko ari bo ahanini bahura n’ibibazo birimo no guterwa inda batarageza imyaka y’ubukure. Nihashyirwe imbaraga muri ibi biganiro bigere mu miryango kubera ko biracyari bicye.”

Laurance asanga uru ruzaba urubuga rwiza rw’ababyeyi n’abana kugira umwanya urambuye wo kuganira ku mizi y’ibibazo byugarije abana birimo n’inda ziterwa abangavu biterwa no kuba hari ubumenyi runaka badafite ku buzima bw’imyororokere, cyangwa  bataraganirijwe bihagije ku buryo bwo kwirinda ibishuko.

Ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwabereye mu bwakorewe muri Groupe Scolaire Kiziguro hanasozwa ubukangurambaga bw’Iminsi 16 Bwahariwe Kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina. Bwitabiriwe n’abanyeshuri bavuye mu bigo bitandukanye birimo Groupe Scolaire Rubona, Groupe Scolaire Ryarubamba ndetse na Groupe Scolaire Muringa byo mu Murenge wa Kiziguro.

Mu Karere ka Gatsibo hari hamaze igihe cy’amezi 6 hakorwa ubukangurambaga bwo kurengera umwana  no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakorewe mu byiciro bitandukanye birimo : Urubyiruko , ababyeyi , imiryango ishingiye mu myemerere(Amadini n’Amatorero) , urubyiruko rutwara abantu n’ibintu muri moto n’amagare no mu nteko z’abaturage

Back