Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu bibakorerwa no kwihangira imirimo
Urubyiruko rusaga 40 rw’Akarere ka Gatsibo ruhagarariye abandi rwasabwe kugira uruhare mu bibakorerwa aho batuye no kwihangira imirimo mu rwego rwo kurandura ikibazo cy’ubushomeri
Mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Ukwakira 2019 hakozwe inama nyunguranabitekerezo yahuje urubyiruko ruhagarariye abandi rugera kuri 40, Ubuyobozi bw'Akarere ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa Citizen voice & Actions
Iyi nama yari igamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu ifatwa ry'ibyemezo no gukangurira urubyiruko ruhagarariye abandi kurwanya inda zidateganyijwe ziterwa abana b'abangavu
Mu butumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo Nzabonimpa Emmanuel wari uhagarariye Akarere,yasabye urubyiruko kugira uruhare mu bibakorerwa kuko aribwo biramba kandi ntawabisenya barebera.
Urubyiruko rwari munama nyunguranabitekerezo rwasabwe kwihangira imirimo mu rwego rwo guca ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko no kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo rutarindiriye gusaba akazi mu bigo bya leta gusa
Nzabonimpa Emmanuel,Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere yavuze ko leta yashyizeho uburyo bwinshi buha urubyiruko amahirwe yo kwihangira imirimo binyuze mu kwibumbira mu makoperative yo kubaza,kudoda,ubuhinzi n’ibindi
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda zidateganyijwe,urubyiruko rwasabwe gutanga amakuru ku gihe ku nzego z’ubuyobozi kugirango abagize uruhare bahanwe.
Nyuma y'Ubutumwa bahawe, urubyiruko rwavuze ko rutazakomeza Kurebera ikibazo cy'abana b'abangavu baterwa inda zidateganyijwe ahubwo bagiye kurwanya icyo cyorezo
Hakuzimana Samuel, Umuyobozi mukuru wa citizen voice & Actions yavuze ko bazakomeza gufatanya n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo kurwanya ikibazo cy'abana b'abangavu baterwa inda.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Akarere kubufatanye n'Umufatanyabikorwa "Citizen voice and Actions" ikaba yitabiriwe n'urubyiruko rusaga 40 rurimo abagize Inama y'Igihugu y'urubyiruko (NYC), urubyiruko rw'abakorerabushake(YV) n'urubyiruko ruhagarariye abafite ubumuga.