Urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe rufite rwahawe n’Igihugu

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe rufite rwahawe n’Igihugu kubera imiyoborere myiza.

Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rose Mary Mbabazi ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo taliki ya 12 Mutarama 2023 akaganira n’urubyiruko ruhagarariye urundi rusaga 300 rwaturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Minisitiri Rose Mary Mbabazi yashishikarije urubyiruko amahirwe ari aho rutuye rutarinze kujya mu mijyi hirya no hino mu gihugu rushaka imirimo,ati’’ Urubyiruko abana bacu,ndabashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe mwahawe n’Igihugu ari mu buhinzi,ubworozi,ubukorikori n’ibindi bikorwa bibateza imbere’’.

Bimwe mu bikorwa byasuwe na Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco arikumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego, birimo ishuri ryigisha imyuga rya Gakoni TVET,urubyiruko rwiteje imbere rukora umwuga w’ubudozi bw’imyenda(Made in Rwanda) biherereye mu murenge wa Kiramuruzi n’ikigo cyigisha imyuga abana b’abakobwa babyaye imburagihe giherereye mu murenge wa Kabarore.

Kabatesi Olivia,Umuyobozi wa Empower Rwanda yagaragaje ko iki kigo kirimo kwigisha abakobwa 100 babyariye iwabo, ati’’ Ubu ni uburyo bwo gushyigikira abakobwa bacu kugirango basubirane ikizere bahoranye mbere cy’ubuzima bwabo’’.

Isimbi Shemsa,ni umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo washinze uruganda rukora imyenda(Made in Rwanda) rukorera mu murenge wa Kiramuruzi.Isimbi avuga ko yahawe amahirwe n’Igihugu ajya kwiga mu gihugu cy’Ubushinwa ariga ariko yongeraho no gutekereza ibyiza yakorera mu gihugu cye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko urubyiruko rw’Akarere ka Gatsibo rukangurirwa kwihangira umuriro binyuze mu kwibumbira mu makoperative.Ati’’ Dukangurira urubyiruko kwibumbira mu makoperative,gukora imishinga kuburyo akarere kabahuza n’ibigo by’imari kugirango babone inguzango yunganiwe na BDF’’.

Ubwo yasozaga uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga mu Karere ka Gatsibo,Minisitiri Mbabazi yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urubyiruko.

Back