Urubyiruko rwasabwe gukora ibikorwa by’ubutwari no kubungabunga ibyagezweho

Uyu munsi taliki ya 1 Gashyantare 2020,mu Karere ka Gatsibo mu midugudu 602 hizihirijwe umunsi w'intwari z'u Rwanda,ku rwego rw'Akarere wizihirizwa mu Mudugudu w'Ishanti mu Kagari ka Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro  ku nsanganyamatsiko igiriti: "Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu".

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n'inzego z'Umutekano bifatanyije n'Abaturage b'Umudugudu w'Ishanti mu Kagari ka Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro kwizihiza umunsi w'intwari.

Umuyobozi w'ingabo mu Karere ka Gatsibo Major Rutagambwa John yasabye urubyiruko kugira ubutwari bakabungabunga ibyagezweho kubera bakuru babo bitangiye kubohora Igihugu cyari kiboshywe abaturage badafite uburenganzira bungana

Rugigana Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Kiziguro yakeje ubutwari bw'ingabo z'uRwanda kuko ari muri bwamwe zakuye mu rwobo rwa Kiziguro bari bajugunywemo n'interahamwe zari zifatanyije n'Ubuyobozi bwariho icyo gihe.

Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yavuze ku ndangagaciro zikwiriye umunyarwanda zirimo no gukunda Igihugu n'abagituye.

Mu bundi butumwa bahawe abitabiriye kwizihiza umunsi w’intwari z’u Rwanda burimo kwirinda ingeso mbi, kwihangira imirimo, guhanga n'irandurwa ry'ibiyobyabwenge, kwita ku muryango, urubyiruko kunyurwa n'ibyo bahabwa n'ababyeyi babo n’ isuku.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bashishikarijwe kwipimisha indwara y'umwijima(Hepatite B &B) kugirango bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze hanyuma uwo bayisanzemo ahabwe imiti mu gihe cy’amezi atandatu gusa abe yakize.

Back