Urubyiruko rw’abanyeshuri rwabwiwe ingarukambi z’ibiyobyabwenge

Urubyiruko rw’abanyeshuri rugera ku gihumbi na magana abiri(1,200) rwaturutse mu bigo bitatu biri mu murenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo birimo Gabiro high school,GS Bihinga na TTC Kabarore rwabwiwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge rusabwa kubyirinda.

 

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12/6/2018 n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge hagamijwe gukumira ingaruka mbi zibiturukaho, asaba aba banyeshuri ko baba umusemburo wo kubirwanya mu miryango yabo.

 

Mu bundi butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Gatsibo CIP John Muhirwa yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge mu rubyiruko anagaragaza uburyo bikwirakwizwa hirya no hino ndetse n’uburyo bwo kubikumira.

 

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwiyemeje kuba ba mbasaderi ku babyeyi babo ndetse bavuga ko bazajya batanga amakuru ku nzego za leta aho babonye ibiyobyabwenge kugirango ingaruka mbi zishobora kumunga ubukungu bw’Igihugu zikurweho.

Back