Urubyiruko rurashimira Leta ko yabegereje amashuri y’imyuga aho batuye.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Gatsibo barishimira ko begerejwe ibigo by’amashuri aho batuye bigatuma hazamurwa ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho na bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rwimbogo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ugushyingo 2022, ubwo Abadepite basuraga uyu murenge bagasura ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Abadepite basuye Akarere ka Gatsibo kuva taliki ya 17-30 Ugushyingo 2022,muri gahunda yo gusura no kwegera abaturage harebwa ibikorwa by’iterambere byashyizwemo ingengo y’imari ya 2022/2023 n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yambukiranya imyaka uko irimo gukorwa.

Abadepite barimo gusura abaturage barimo Depite Uwamariya Veneranda,Depite Hindura Jean Pierre na Bitunguramye Diogene aho baganira n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge nyuma bagasura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu mirenge hanyuma bakaganira n’abaturage.

Uruzinduko rw’intumwa za rubanda ruteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko shinga rya Repubulika y’uRwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015,inteko ishinga Amategeko  ishyiraho amategeko ikanagenzura imikorere ya Guverinoma.

Ingingo ya 150 y’itegeko ngenga nomero 006/2028.OL ryo kuwa 08/9/2028 rigena imikorere y’umutwe w’abadepite usura abaturage nibura 2 mu mwaka hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugirana inama n’abayobozi ku Karere ndetse n’abaturage mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite.

Ubwo basuraga ikigo cya TSS Minini giherereye mu murenge wa Rwimbogo kigisha udubozi n’ubwubatsi, urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga kuri iki kigo bashimiye uburyo begerejwe ishuri ry’imyuga ribafasha kubona ubumenyi.

Mu butumwa bwatanzwe n’abadepite hirya no hino mu mirenge,abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane yo mu miryango,kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda ziterwa abangavu,Depite Hindura Jean Pieere ati ‘’ Turabasaba kwirinda ibibazo birimo amakimbirane yo mu miryango,inda ziterwa abangavu no kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko’’.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bagiye bageza ibyifuzo n’ibibazo ku ntumwa za rubanda ziri mu Karere kuva taliki ya 17-30 Ugushyingo 2022,bizezwa ubuvugizi mu nzego nkuru z’Igihugu kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza bushingiye ku gukemurirwa ibibazo kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Back