Urubyiruko 278 ruri ku rugerero ruciye ingando rwasabwe kuba umusemburo wo kurandura burundu ibiyobyabwenge.

Ibiyobyabwenge ni imbogamizi ikomeye ishobora kwangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse n’abishora mu ngeso mbi yo kubicuruza no kubinywa

Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’urwego rwa polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Gatsibo n’abaturage hashyizwemo imbaraga zo kubirandura burundu kugirango bitarimbura ubuzima bw’abaturage babyishoramo babinywa abandi babicuruza.

Ni muri urwo rwego,kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kamena 2019 mu Murenge wa Kiramuruzi ahateraniye urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando rugera kuri 278 hamenywe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 5,196,900 z’amafaranga y’u Rwanda

Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo,inzego z’umutekano,urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando n’abaturage

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo CIP Jean Baptiste Bucyangenda yavuze ko inzoga zamenywe zitemewe mu Rwanda zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu(5) z’amafaranga y’u Rwanda

Yavuze ko ibiyobyabwenge biba byafashwe ku bufatanye bwa Polisi,ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage.Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo irashima uburyo abaturage bashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu gutanga amakuru kubabigaragaweho

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando mu Murenge wa Kiramuruzi kuba umusemburo wo kurandura burundu ibiyobyabwenge aho bakomoka mu miryango hagamijwe kugira iterambere rirambye

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yaburiye abakishora mu biyobwabwenge ko kubufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage bazakomeza kurwanya icyo kibi ahubwo abakangurira gukora ibikorwa bibateza imbere.

Back