Urubohero rw’Agaseke rwabaye igisubizo cyo gukemura amakimbirane mu miryango.

Ubwo hatangizwaga ukwezi ku Umuryango mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi akagari ka Nyabisindu, abaturage bahamije ko urubohero rw’Agaseke rwabaye igisubizo cy’amakimbirane mu miryango.

 

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 23 Gicurasi 2018 n’abaturage bari bitabiriye itangizwa ry’ukwezi ku muryango mu Murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

 

Mugemana Simon utuye mu murenge wa Kiramuruzi avuga ko yagiranaga amakimbirane n’umuryango we hanyuma abagore bibumbiye mu itsinda ry’urubohero rw’agaseke riramuganiriza bituma amakimbirane ayareka ahitamo kwifatanya n’iryo tsinda.

 

Yavuze ko itsinda ry’urubohero ryamubereye igisubizo cyo kwitandukanya n’amakimbirane yagiranaga n’uwo bashakanye ariko ubu babanye neza ndetse n’abaturanyi babo babihamya, arasaba abagabo kugana itsinda ry’urubohero rw’Agaseke kuko ryamubereye umuti mwiza mu gutanga amahoro murugo rwe.

 

Muri uku kwezi k’umuryango mu Karere ka Gatsibo,abaturage barakangurirwa kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere,gukangurira imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko kugirango basezerne mu mategeko.Ibi bikorwa bisakorwa nta kiguzi gitanzwe.

 

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary yasabye abaturage kubyaza umusaruro uku kwezi k’umuryango bibanda mu bikorwa bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango birimo gusezerana imbere y’amategeko kugirango umugore n’umugabo bagire uburenganzira bangana,kunoza isuku ku mubiri no mungo n’ibindi bikorwa byateza imbere umuryango.

Back