Umworozi utazakorera urwuri yororeramo kugeza muri Gashyatare 2020 azarwamburwa-Guverineri Mufulukye.
Aborozi bahagarariye abandi bagera kuri 55 bo mu mirenge ya Kabarore,Rwimbogo na Ngarama mu Karere ka Gatsibo basabwe kuba umusemburo w’iterambere ry’ubworozi hagamijwe kongera umukamo uvuye ku korora kijyambere
Ibi byavuzwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ukwakira 2019 ubwo Guverineri w'Intara y'iburasirazuba Mufulukye Fred arikumwe n'inzego z'Umutekano yaganiriye n'aborozi bahagarariye abandi bo mu Mirenge ya Kabarore, Rwimbogo na Kabarore bagera kuri 55 ku iterambere ry'ubworozi mu rwego rwo kuzamura umukamo
Mufulukye Fred,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye aborozi muri rusange gukoresha amahirwe bafite yo kugira leta ibitaho mu bikorwa bitandukanye by’ubworozi bakora kugirango bashobore kuzamura iterambere ryabo binyuze mu kongera umukamo w’amata bawukesha gukorera inzuri neza.
Yasabye aborozi kutavogera ikigo cya Gisirikare cya Gabiro kuko hatagenewe gukoreramo ubworozi ahubwo hakorerwa ibikorwa by’abashinzwe umutekano aribo ingabo z’Igihugu,ati ‘’iyo muvogereye ikigo cya gisirikari cya Gabiro mubangamira ibikorwa by’ingabo zishinzwe kurinda abanyarwanda’’.
Mu rwego rwo kongera umukamo w’amata,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye aborozi gutera ubwatsi mu nzuri zabo
Muri iyi nama yahuje aborozi n’ubuyobozi,Guverineri Mufulukye yabwiye aborozi ko uzaba atarakorera urwuri rwe Kugeza mu ukwezi kwa Gashyantare 2020 azarwamburwa rugahabwa undi utarufite kandi ushoboye gukora ubworozi butanga umusaruro
Akarere ka Gatsibo gafite inzuri 837 ziganje mu mirenge ya Kabarore,Rwimbogo na Ngarama zikorerwamo ubworozi bw’inka