Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kwizera abayobozi babo no kudasiragira mu nkiko
Anastase MUREKEZI,Umuvunyi mukuru w’u Rwanda yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Kiramuruzi kudasiragira mu nkiko ahubwo ko bajya bumva inama bagirwa n’Ubuyobozi ku byemezo by’inkiko biba byafashwe
Ibi yabivuze kuri uyu wa gatatu taliki ya 5/6/2019,ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage amategeko ndetse n’ imiterere n’imikorere y’Urwego rw’umuvunyi
Ubu bukangurambaga bw’urwego rw’umuvunyi buzamara iminsi 8 mu gihugu hose ariko mu Karere ka Gatsibo bumare 2 gusa,kuva taliki ya 5-6/6/2019.
Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred yabwiye abaturage b’umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ko gusiragira mu nkiko bibabuza kwikorera ibikorwa byabo bigatuma basubira inyuma mw’iterambere n’imibereho myiza yabo
Mu bibazo byabajijwe higanjemo iby’ubutaka,Umuvunyi mukuru asaba inzego zitandukanye gukurikirana ibyo bibazo bikabonerwa ibisubizo
Anastase Murekezi,Umuvunyi mukuru yavuze ko urwego ayobora ruzakomeza gukurikirana ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage asaba abaturage kujya bahamagara 199 telefoni itishyurwa bagaragaza ahari ruswa n’Akarengane
Nyuma y’ubu bukangurambaga bw’urwego rw’Umuvunyi,abaturage bagaragaje ibibazo bigera kuri 15 byose Umuvunyi mukuru abibonera ibisubizo.