Umushinga wa RUEAP igice cya 1 kizasiga Akarere ka Gatsibo kageze kuri 86.6% mu guha abaturage umuriro w’ amashanyarazi.

Hirya no hino mu Karere ka Gatsibo uhasanga ibikorwa bitandukanye bikoreshwa n’Umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo guteza imbere abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu, Akarere ka Gatsibo kari ku ijanisha rya 70.2% mu guha abaturage umuriro w’amashanyarazi aho usanga abaturage bacaniye iwabo mu ngo, muri santeri z’ubucuruzi no mu bigo bitandukanye bitangirwamo serivise.

Mu Karere ka Gatsibo hari umushanga wa RUEAP uzatanga umuriro w’amashanyarazi ku ngo  ibihumbi 22,366 bizaba bingana na 16.4%, ibi bikazakorwa mu gihe cy’amezi 18 gusa.

Biteganyijwe ko nyuma y’igice cya 1 cy’uyu mushinga, Akarere ka Gatsibo kazaba kageze ku ijanisha rya 86.6% mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage.

Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba bangana na 32.7% naho abafite umuriro w’amashanyarazi usanzwe bangana na 37.5%

Hashingiwe ku ibarura ry’abaturage ryo muri 2022, Akarere ka Gatsibo gafite abaturage ibihumbi 551,164 batuye mu midugudu 602, utugari 69 mu Mirenge 14.

Back