Umushinga wa Hingaweze wari umaze imyaka 5 ukorera mu Karere ka Gatsibo wasoje imirimo yawo.

Abaturage bo mu mirenge 8 y’Akarere ka Gatsibo bagaragaje akamaro k’umushinga wa Hingaweze,icyo wabagejejeho mu gihe cy’imyaka itanu wari umaze ukorera mu Karere ka Gatsibo.

Ibi babivuze kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Werurwe 2022, ubwo hari igikorwa cyo kwishimira no gusoza ibikorwa umushinga wa Hinaweze wagejeje ku bahinzi basaga ibihumbi 730 bo mu turere 10 umaze imyaka 5 ishize ukoreramo.

Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze arikumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, ababafatanyabikorwa batandukanye, Ubuyobozi bw’Uturere 10 umushinga wa Hingaweze wakoreragamo, inzego z’umutekano na bamwe mu bagenerwabikorwa bafatanyaga n’uyu mushinga.

Umushinga wa Hinga weze watangiye gukorera mu Karere ka Gatsibo muri 2017 ukaba warakoreraga mu mirenge 8 kuri 14 igize Akarere ariyo: Kageyo,Gasange,Remera,Gitoki,Gatsibo,Rwimbogo,Kabarore na Kiramuruzi.

Mu rwego rwo guteza imbere abaturage binyuze mu buhinzi, umushinga wa Hingaweze ufatanyije n’Akarere ka Gatsibo hakozwe icyanya cyo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba gifite hegitari 30 zirimo 10 zo mu murenge wa Kiramuruzi na 20 mu murenge wa Gasange.

Abaturage bigishijwe kuzigama binyuje mu matsinda aho kugeza ubu abanyamuryango 5,299 bamaze kuzigama ibihumbi 229,380 by’amadorari ya Amerika ndetse abagera ku 4,857 bahawe inguzanyo ingana na 172,824 USD.

Mu myaka itanu ishize,abaturage bo mu mirenge 8 y’Akarere ka Gatsibo bafatanyije n’Umushinga wa USAID ushyirwa mu bikorwa na Hingaweze hakozwe imirima y’ibikoni igera ku 6856,abaturage abagera ku 2,944 bahawe inkoko 17,685 zifite agaciro ka miriyoni 34,942,350 z’amafaranga y’uRwanda.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yashimye uruhare rw’umushinga wa Hingaweze mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba,asaba abagejejweho ibikorwa bitandukanye gukomeza kubibungabunga no kubibyaza umusaruro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Jean Chysostome Ngabitsinze wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko nubwo umushinga wa Hingaweze usoje imirimo yawo wafatanyaga n’abaturage,ibikorwa wagejeje ku baturage bizakomeza kwivugira bifasha abaturage kuzamura iterambere n’imibereho myiza.

Back