Umuryango wa Nsengimana Anastase Miladji urera abana 5 b’imfubyi washimiwe ku munsi w’intwari.

Umunsi w’intwari z’u Rwanda wizihizwa buri taliki ya 1 Gashyantare uko umwaka utashye, ukaba wizihijwe kuri uyu wa kane taliki ya 1 Gashyantare 2018 mu Rwanda hose.

 

Akarere ka Gatsibo kifatanyije n’utundi turere kwizihiza umunsi w’intwari ufite insanganyamatsiko igiriti ‘’DUKOMEZE UBUTWARI, TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA’’. Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, umunsi w’intwari wizihirijwe mu Murenge wa Remera, Akagari ka Bushobora Umudugudu w’Agasenga.

 

Kuri uyu munsi wo kwizihiza umunsi w’intwari mu Murenge wa Remera hagaragaye umuryango wa Nsengimana Anastase miladji uri kumwe n’abana batanu (5) arera b’imfubyi guhera mu mwaka wa 2016.

 

Nsengimana Anastase Miladji w’imyaka 27 afite umugore n’umwana umwe yavuze ko abana batanu arera bari abumuturanyi we aho ababyeyi babo bitabye Imana mu kwezi kumwe, afata umwanzuro wo kubazana murugo iwe kubarera.

 

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Gatsibo Major William Muyango yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubohora Igihugu,asaba urubyiruko rw’abanyeshuri rwari rwitabiriye uyu munsi ko bagomba gushyira imbaraga ku kwiga kwabo kugirango bazagirire Igihugu akamaro mu gihe kiri imbere.

 

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagarutse ku neza y’ibikorwa umuryango wa Nsengimana Anastase Miladji wemeye kurera abana batanu b’umuturanyi witabye Imana,avuga ko iki gikorwa cy’indashyikirwa cyakorewe u Rwanda rwejo hazaza.

Imidugudu 603 igize Akarere ka Gatsibo yizihirijwemo umunsi w’intwari,abaturage basabwa gukomeza gukora ibikorwa by’iterambere.

Back