Umugore wo mucyaro arishimira ibyo amaze kugezwaho n’Ubuyobozi.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Ukwakira 2017,u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro,w’umwana w’umukobwa no gutangiza ubukangurambaga ku muryango.
Ku rwego rw’ Akarere ka Gatsibo umunsi w’umugore wo mucyaro wizihirijwe mu Murenge wa Gatsibo ku nsanganyamatsiko igiriti ‘’Twubake u Rwanda twifuza , duteza imbere imiyoborere myiza ,twita ku muryango’’.
Bamwe mu bagore bo mucyaro barahamya ko leta yabakuye mu bwigunge aho batagihezwa mu mashuri nka cyera, imyanya y’ubuyobozi bwite bwa leta n’uburinganire bw’umugore n’umugobo.
Mukamwiza Elevanie, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo yagarutse ku bikorwa bitandukanye bagore bagezeho birimo ibikorwa by’iterambere bigejejeho, gukangurira isuku mu miryango,gufasha abatishoboye mu gikorwa cyo gusasirana n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abagore gukomeza kunoza isuku mu ngo zabo, kwita ku burere bw’abana n’ibindi bikorwa by’iterambere bishobora kubateza imbere.
Uyu munsi witabiriwe n’inzego zitandukanye z’Akarere ka Gatsibo zirimo komite nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano,abafatanyabikorwa barimo plan Rwanda na UNHCR ikorera mu nkambi ya Nyabiheke icumbikiye impunzi z’abanyekongo.
Back