Umuganura wibutsa umuryango kwisuzuma harebwa ibyagezweho n’imbogamizi zabonetse
Akarere ka Gatsibo kimwe n’ahandi hosemu gihugu hizihijwe umunsi w’umuganura 2019 aho abanyarwanda basubiza amaso inyuma bakareba umusaruro babonye mubyo bakora
Uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa gatanu taliki 02 Kanama 2019, ku rwego rw’ akarere wizihirizwa mu Kagari ka Nyabicwamba Umurenge wa Gatsibo ku nsanganyamatsiko igiriti "Umuganura Isooko y' Ubumwe n'ishingiro ryo kwigira".
Mu Karere ka Gatsibo, uyu munsi waranzwe n’ ibikorwa bitandukanye, aho abaturage bamuritse umusaruro w’ ibyo bamaze kugeraho muri uyu mwaka birimo ubuhinzi n'ubworozi, hateguwe igikoni cy'umudugudu kirimo indyo yuzuye kandi ya Kinyarwanda,
Kuri uyu munsi kandi abana bahawe amata nk’ ikimenyetso cyo kurwanya imirire mibi ndetse hakorwa ubusabane hagati y’ abayobozi n’ abaturage bayobora basangira ibigori nkakimwe mu bihingwa bikunze guhingwa kandi bikera muri aka Karere.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yibukije abaturage ko umunsi w' Umuganura wibutsa umuryango kwisuzuma ureba ibyo wagezeho mu bikorwa wiyemeje kugeraho mu gihe cy’umwaka.
Uyu muyobozi kandi yanavuze ko “iyo abaturage batanze ubwisungane mu kwivuza,bafite Umutekano,bejeje imyaka baba bageze ku muganura”.
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abaturage ko nyuma yo kwizihiza umunsi w’umuganura muri rusange,abagize umuryango bagoma guhura bagasangira kubyo bagezeho bakanisuzuma kubitaragenze neza bakabikosora.