Umuganda w’urubyiruko wihariye wibanze ku gusukura ku rwibutso rwa Kiziguro no gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Mu tugari 69 tugize Akarere ka Gatsibo hakozwe umuganda wihariye w’urubyiruko wibanze ku bikorwa bitandukanye birimo gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rwubatse mu murenge wa Kiziguro mu kagari k’Agakomeye.

Ni umuganda witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, abagize Inama Njyanama y’Akarere bayobowe n’Umuyobozi wayo Sibomana Saidi, inzego z’Umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere n’Imirenge n’abaturage biganjemo urubyiruko.

Uyu muganda w’urubyiruko wakorewe ku rwego rw’Akagari aho ku rwego rw’Akarere wakorewe mu kagari k’agakomeye mu murenge wa Kizigiro hibanzwe ku bikorwa byo gusukura urwibutso rwa Kiziguro no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi birimo kububakira imirima y’ibikoni, gucukura ibimoteri no gusana amacumbi.

Nyuma y’umuganda, Kapiteni Athar Eleazar yatanze ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagahora bakora ibikorwa byabateza imbere.

Sibomana Saidi, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’iterambere rirambye, ‘’Ndabasaba kuba umusemburo w’iterambere rirambye ry’Igihugu kandi mugakoresha amahirwe mwahawe n’igihugu gukora ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza yanyu’’.

Urubyiruko rurasabwa kudashukwa n’ibyo rubona ku ikoranabuhanga ahubwo ko ikoranabuhanga rigomba kuba isoko y’ubumenyi rwifuza kugirango ruhore rujya mbere umunsi ku wundi.

Dr.Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba wari wifatanyije n’urubyiruko mu muganda wihariye yakanguriye urubyiruko kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside abasaba no kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, ati ‘’Ndabasaba kuzitabira ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi kugirango murusheho gusobanukirwa amateka’’.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko Mugabo Egide yavuze ko urubyiriko ari imbaraga z’Igihugu zubaka, ahamya ko bazagira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu bihe abanyarwanda abagiye kwinjiramo byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye.

Back