Umudugudu wa Kagarama ugiye kubakirwa ibiro bizatwara miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda
Umudugudu w’Akagarama uri mu kagari ka Nyamirama Umurenge wa Gitoki ugiye kubakirwa ibiro na Polisi y’Igihugu bifite agaciro ka Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Umudugudu wa Kagarama ni umwe mu midugudu 603 igize Akarere ka Gatsibo ukaba n’intangarugero mu midugudu yose kubera ko nta cyaha na kimwe cyari cyagaragaramo mu gihe cy’imyaka itanu ishize.
Kubera ko ari umudugudu uzira icyaha,Polisi y’Igihugu yashimiye ubuyobozi bw’Umudugudu ndetse n’abaturage bawutuye ibaha amashanyarazi ku buryo umudugudu wose ucaniye.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Gicurasi 2018,hasijwe ikibanza kizubakwaho ibiro by’Umudugudu wa Kagarama ku nkunga ya Polisi y’igihugu,iki kibanza cyasijwe n’Ingabo z’Igihugu,Polisi,Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage muri gahunda y’ibikorwa by’ingabo z’Igihugu mu iterambere ry’abaturage.
Ubwo hasijwaga ikibanza cy’ibiro by’umudugudu wa Kagarama,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yabwiye abaturage ko ibiro bigiye kubakwa aribyo Ubuyobozi bukuru bwa Polisi bwemeye kubukakira kubera ko umudugudu wabo uzira icyaha na kimwe.
Bigetanyijwe ko ibiro by’Umudugudu wa Kagarama bizuzura mu gihe cy’ukwezi kumwe bikazuzura bitwaye akayabo kamiliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.