Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi gusigiye abaturage asaga miriyoni 27.

Mu Karere ka Gatsibo  hatashywe ibikorwa bya Polisi yafatanyijemo n'Abaturage kuva taliki ya 15/7 kugeza 17/8/2019,iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/8/2019 mu Mirenge ya Rwimbogo,Gitoki na Remera.

Ibi bikorwa byatashywe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage n'inzego z'Umutekano zirimo Ingabo, Police,RIB na Dasso

Ibikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu birimo inzu ifite agaciro ka Miriyoni zisaga 8 z'amafaranga y'uRwanda yubakiwe Umuturage utishoboye utuye mu mudugudu wa Nyamwiza, Akagari ka Munini Umurenge wa Rwimbogo, ibiro by'umudugudu wa Akagarama mu Kagari ka Nyamirama Umurenge wa Gitoki byuzuye bitwaye asaga Miriyoni 11 z'amafaranga y'uRwanda harimo n'ibikoresho byo mu biro

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abaturage,Polisi y’Igihugu yacaniye umudugudu wa Rwikubo mu Kagari ka Kigabiro Umurenge wa Remera amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba 100 ifite agaciro ka Miriyoni 7,900,000 y'amafaranga y'uRwanda

Ibikorwa byose Polisi yafatanyijemo n'Abaturage mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bifite agaciro ka miriyoni zisaga 27 z'amafaranga y'uRwanda.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo SP Patrick Butera yavuze ko Polisi y'Igihugu izakomeza gufatanya n'abaturage mu iterambere ryabo,asaba abaturage gukomeza kubungabunga Umutekano

Ubutumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo burimo gushima  ibikorwa bya Polisi yakoze mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa bigamije kuzamura imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage,ubwisungane mu kwivuza 2019-2020 no gukomeza kwicungira umutekano

Mwanajeshi George Uwantare w’imyaka 46 y’amavuko akaba afite umugore n’abana 5 utuye mu murenge wa Rwimbogo yavuze ko ashimira Polisi y’uRwanda kuko yamwubakiye inzu nziza akaba abonye aho atura n’umuryango we, ati’’aho navukiye twabonaga inzego z’umutekano tukiruka none mu Rwanda banyubakiye inzu’’ ndashimira cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Back