Ubwishingizi bw’inka buzatuma aborozi babona ingwate ku mishinga ibateza imbere muri banki.

Kuri uyu wa gatanu taliki 16 kanama 2019, mu karere ka Gatsibo habereye igikorwa cyo gutangiza umunsi w'ubworozi muri gahunda ya leta yiswe "Tekana muhinzi- mworozi urishingiwe"

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’ umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ ubworozi n’ umutungo kamere, umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinze gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo, Umukozi wa SONARWA ukora mu bwishingizi bw'inka, Abaveterineri Bose( abigenga n’ aba leta) bakorere mu Karere ka Gatsibo, Abayobozi b’ amakusanyirizo y’ amata ndetse n’ Aborozi bo mu Murenge wa Rwimbogo.

Abaturage bo muri uyu murenge wa Rwimbogo bashishikarijwe gushyira amatungo yabo(inka) mu bwishingizi, ngo kuko bizabahesha amahirwe yo kubona inguzanyo mu bigo by’imari(amabanki) bakabasha gukora indi mishanga inyuranye yo kwiteza imbere kandi bikanabafasha korora inka zifite umutekano.

Munyaburanga Emmanuel,utuye mu Murenge wa Rwimbogo akaba n’umworozi yavuze ko ubundi inka zabafashaga kubona umukamo w’amata,ifumbire n’inyama gusa none zigiye kuzajya ziba n’ingwate mu gihe aborozi bashaka amafaranga muri banki.

Yasabye aborozi bagenzi be gushishikariza abandi batari bashyira mu bwishingizi inka zabo kubikora vuba kuko aribo bifitiye amakaro.

Umukozi wari uhagarariye ikigo cy’ubwishingizi SONARWA gitanga ubwishingizi bw’amatungo mu Karere ka Gatsibo yavuze ko kugeza ubu bamaze guha ubwishingizi inka 228,asaba aborozi kwihutira gufatira amatungo yabo ubwishingizi

Ikiguzi cy’ ubwishingizi  ku nka imwe  ni 4.5%  by’ agaciro k’ inka  ku mwaka, muri ayo 4.5% leta izajya yunganira umworozi 40% nawe yiyishyurire 60%.

Back