Ubuyobozi bw’Akarere bwakiriye amakipe ya ADEGI Gituza na ES Kiziguro yegukanye intsinzi mu marushanwa.

Akarere ka Gatsibo kashimiye amakipe ya ADEGI Gituza y’abahungu na ES Kiziguro y’abakobwa yaserukiye u Rwanda akanatahukana ibikombe mu mukino w’amaboko ‘’Handball’’ mu mikino ya FEASSA itegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino y’amashuri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ayo makipe yiyemeje kudasubira inyuma.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 03 Ukwakira 2022 ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwifatanyaga n’abotoza n’abakinnyi mu kwishimira intsinzi yatashye mu Gihugu ndetse by’umwihariko muri Gatsibo aya makipe aturukamo.

Bamwe mu bayobozi b’aya makipe bavuze ko bishimiye intsinzi ndetse biyemeza ko urugendo batangiye batazatuma rusubira inyuma ahubwo ko bazakoresha uko bashoboye bakagera imbere kurushaho.

Niyokwizera Joel ni umutoza wa ADEGI Gituza yagize ati: “Ni kenshi twagiye dutwara ibikombe bitandukanye kuri iyi nshuro na none turishimye kandi dushimira n’Ubuyobozi ku bufatanye kandi tubizeza ko ibyo twakoze ubu n’ubutaha tuzakora ibyiza kurushaho.”

Niyokwizera kandi yavuze ko ibanga bakoresheje kugira ngo batsinde ari ugukora imyitozo no gushyira hamwe,ukagira abakinnyi bumva ndetse bakumvikana hagati yabo.

Sindayigaya Fabrice umutoza wa ES Kiziguro yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere uburyo budahwema kubaba hafi, avuga n’intego bafite,ati: “Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bw’Akarere kacu ko muduhora hafi mu bikorwa dukora kandi intego dufite n’ugukomereza aho twageze kugira ngo tudasubira inyuma ndetse no kuzamura abana bato.”

Kapiteni w’ikipe ya ES Kiziguro Uwineza Florence yagize ati: “Turashimira abayobozi bacu ukuntu batwitaho bakadukurikirana aribyo byatugejeje ku ntsinzi, bitwereka ko inyuma yacu hari abantu batureberera tukagira umuhate wo gutsinda.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaboko wa Handball mu Rwanda Tuyisenge Pascal yavuze ko bishimiye cyane kuba aya makipe yaratahukanye intsinzi igatahana ibikombe avuga ko izi kipe zagaragaje ko zifite impano muri ‘’Handball’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye aya makipe ku ishema batahanye mu Gihugu no mu Karere ka Gatsibo muri rusange avuga ko bivuze ikintu kinini ku Gihugu,ati: “Mbere na mbere ibikombe bazanye n’iby’Igihugu kuko baserukiye u Rwanda,bivuze ikintu kinini ku gihugu ko amakipe yacu asohoka akagenda afite ibendera ry’Igihugu yagera hanze agatsinda,twarishimye nk’Abanyarwanda ariko noneho no kuba ari amakipe aturutse mu mashuri yo mu karere ka Gatsibo naryo ni ishema ku  Karere, ukaba n’umukoro tugize kugira ngo iyi ntsinzi twabonye tuzakomeze tuyisogongeze ku banyarwanda.”

Meya Gasana kandi yashimiye abatoza n’abakinnyi b’aya makipe ku mirimo myiza bakoze, abibutsa ko ubu aribwo bagomba gukora cyane ngo badasubira inyuma.

Yakomeje avuga ko bateguye ingengo y’imari yo guteza imbere siporo harimo umukino w’umupira w’amaguru (football), umupira w’amaboko(handball) ndetse n’umukino w’amagare.

Ku mukino wa nyuma, Ikipe ya ADEGI Gituza yatsinze ikipe ya DYNAMIC yo muri Uganda ibitego 26 kuri 24 naho ikipe ya ES Kiziguro yakinnye n’ikipe ya KAWANDA yo muri Uganda iyitsinda ibitego 19 kuri 16.

Ni ku nshuro ya kane ikipe ya ADEGI Gituza yitabiriye amarushanwa aho yabashije kwegukana intsinzi inshuro eshatu, naho ES Kiziguro imaze kwitabira inshuro eshatu ikaba imaze gutahukana intsinzi inshuro ebyiri.

Back