Ubutabera bw’u Rwanda buzakomeza kwimakazwa mu banyarwanda.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017, inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zagiranye inama y’umunsi umwe yazihuje n’inzego z’ibanze igamije kurebera hamwe uko ubucamanza n’ubushinjacyaha bubereye abanyarwanda tuvomye mu muco n’umurage w’u Rwanda hatabangamiwe itegekoNshinga n’amahame mpuzamahanga bwakwimakazwa mu banyarwanda.

 

MUGENZI Louis, Umucamanza mu Rukiko rw’ikirenga akaba yari n’intumwa ya Prezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko mbere y’ubukoloni bw’abazungu, abanyarwanda bagira ubutabera bubabereye kandi bwakemuraga ibibazo byavukaga mu banyarwanda,ariko nyuma y’ubukoloni hashyizweho amategeko ahana ibyaha  ariko bikagwira kumanwa na ninjoro.

 

Abari mu nama bagaragarijwe ibyaha bikunze kugaragara mu karere ka Gatsibo birimo ubusinzi, ubujura, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango hafatwa igamba zo gukumira ibyaha zirimo kwigisha, gukumira no guhana hakurikijwe amategeko.

 

Mary Kantengwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asanga umugoroba w’ababyeyi waba umuti mu gukumira ibyaha mu miryango.

 

Imwe mu myanzuro yafashwe muri iyi nama izafasha ubutabera gukomeza kwimakazwa mu banyarwanda irimo guhanura abagiranye amakimbirane,Kugaragaza imiryango ifite amakimbirane,gukomeza umugoroba w’ababyeyi,kuburanishiriza uwakoze icyaha aho yagikoreye n’ibindi.

Back