Ubumwe n’ubwiyunge bwazamuye imibanire myiza mu banyagatsibo.
Taliki ya 1 Ukwakira 2017 hatangijwe icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, iki cyumweru kizibanda ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Nzeri 2017 mu muganda usoza ukwezi ka Nzeri mu karere ka Gatsibo umurenge wa Murambi Visi prezidante wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Madamu Uwimana Xaverine yasabye abaturage gukomeza ubumwe muri bo ndetse bakazitabira ibikorwa byose iki cyumweru kizibandaho.
Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge gifite insanganya matsibo igiriti ‘’Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umusingi w’Iterambere Rirambye’’.Madamu Uwimana yagarutse ku kamaro k’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda avuga ko ahari ubumwe haba gukorera hamwe ndete n’iterambere rikihuta.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko abanyagatsibo bamaze kumva icyo ubumwe n’ubwiyunge bivuze ndetse n’akamaro kabyo,yijeje komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ubufatatanye kandi avuga ko icyumweru cyo kuva taliki ya 1 kugeza 7 ukwakira kizasigira abanyagatsibo umusaruro.