Tuzakomeza gukora ubuvugizi kw’iterambere ry’Akarere, Minisitiri Solina Nyirahabimana.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo Nyirahabimana Solina yavuze ko azakomeza gukorera ubuvugizi Akarere ka Gatsibo kugirango karusheho gutera imbere.

Ibi yagarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Kamena 2020 ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo nk’imboni ya Guverinoma muri aka karere.Uru ruzinduko rw'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera rwari rugamije gusura no kuganira n'Ubuyobozi bw'Akarere nk'imboni nshya no kirushaho kumenya Akarere mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje bimwe mu bikorwa akarere kagezeho mu myaka itanu ishize birimo ubuzinzi, ubworozi, ibikorwaremezo birimo inyubako zateye imbere n’amazi n’amashanyarazi,ibiteganywa gukorwa n’imihigo y’Akarere ya 2019/2020.

Akarere ka Gatsibo gafite ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, ibishyimbo, umuceri,soya n’imyumbati.Ibi bihingwa bihigwa ku butaka buhuje haba mu makoperative n’abantu ku giti cyabo.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020,Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 108 irimo 30 y’ubukungu,59 imibereho myiza na 19 mu miyoborere myiza

Iki gikorwa cyitabiriwe na Komite nyobozi,inzego z'umutekano,abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere.Ukwezi kwa gatanu kwasize imihigo y’ubukungu igeze ku ijanisha rya 83%,imibereho myiza iri kuri 76.5% na 82.1% ku miyoborere myiza.

Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera yashimye uburyo inzego z’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako bashyize hamwe kugirango bakemure bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human security issues)

Mu rwego rw’ikoranabuhanga, Mushumba John Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki yavuze ko mu nzego z’ibanze basigaye batanga serivise binyuze ku ikoranabuhanga kuburyo byakemuye urujya n’uruza rw’abaturage bigatuma batakaza umwanya bashaka ubuyobozi, ati’’ ubu umuturage asaba serivise akoresheje ikoranabuhanga agahita ayibona ako kanya’’.

Kugeza ubu, mu karere ka Gatsibo inyubako z’utugari, imirenge n’Akarere hakoreshwa ikoranabuhanga rya murandasi rya 4G hakiyongeraho fibre optic ku nyubako y’Akarere bifasha abakozi gutanga serivise neza kandi vuba.

Back