Siporo ngarukakwezi yishimiwe n’abaturage biganjemo urubyiruko
Mu Karere ka Gatsibo,kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 Nyakanga 2019 ku rwego rw'Akarere hakozwe Siporo rusange yateguwe n'Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’ishyirahamwe ry'imikino mu Rwanda(Committee Olympic)
Iyi siporo yitabiriwe n'inzego zitandukanye zirimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred,Prezida wa Committee Olympic mu Rwanda Amb.Valens Nyirabagisha n'Ubuyobozi bw'Akarere
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred yakanguriye abaturage b'Akarere ka Gatsibo bari biganjemo urubyiruko gukunda siporo kuko ibafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze,kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gutanga ubwisungane mu kwivuza(MUSA).
Niyibizi Viateur,utuye mu murenge wa Ngarama yavuze ko nk’urubyiruko iyo bakora siporo bahurira hamwe na bagenzi babo bakaganira kuri gahunda zimwe na zimwe zabateza imbere,kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko kugirango rukomeze kubera u Rwanda.
Nyuma yo gukora siporo rusange yatangirijwe mu Murenge wa Kiramuruzi igakomereza mu Murenge wa Kiziguro,ibikorwa bya siporo byakomereje mu Kagari ka Nyabisindu/ntete ku Kiyaga cya Muhazi.
Muri icyo cyanya,hakorewe imikimo itandukanye irimo umukino w'amagare ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 barimo abakobwa n’abahungu,gusiganwa ku maguru(abakobwa n'abahungu),umukino w’intoki(Volleyball) no gusiganwa mu mazi y’ikiyaga cya muhazi.
Nyuma y'imikino itandukanye, ishyirahamwe ry’imikino mu Rwanda(Committee Olympic ) ifatanyije n’Akarere ka Gatsibo yahembye abahize aho bahembwe amagare,ibikombe n’imidali.