Senateri Tito Rutaremara yavuze ingengabitekerezo ya Jenocide yatangiye kwigishwa muri 1963.
Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenocide yakorewe abatutsi 1994 ibaye mu Rwanda,abacitse ku icumu baravuga ko bamaze kwiyakira ku byababayeho nubwo bahorana ibisigisigi byayo kubera ko ababahemukiye bamwe bafunzwe abandi bakaba bakidegembya mu mahanga.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatandatu taliki ya 7 Mata 2018 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo hibukwa Jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, kwibuka ku nshuro ya 24 Jenocide yakorewe abatutsi byatangirijwe mu Murenge wa Kiramuruzi, akagari ka Gakoni umudugudu wa kumana aho MINUAR yakusanyirije abatutsi ikababeshya ko hari abandi batutsi bari kiziguro bahurizwa hamwe kugirango bahabwe umutekano bageze I kigizuro baricwa.
Senate Tito Rutaremara wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenocide yatangiye mu myaka ya 1963 ikagenda yigishwa abayobozi izakugera no mubaturage aribyo byateye Jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Yavuze ko u Rwanda ryagize ibyago byo kugira ubuyobozi bubi butakundaga abaturage ahubwo bukabiba urwango mu baturage bushingiye ku bwoko,ariko ubu dufite ubuyobozi bukunda abaturage kandi bukorera abaturage.
Kuri iyi nshuro ya 24 hibukwa Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ifite insanganyamatsiko igiriti ‘’Kwibuka twiyubaka’’.