RALGA yashyikirije ibihembo Akarere ka Gatsibo byo kuba ku isonga mu gutanga imisanzu

Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali ,Ralga ryashyikirije ibihembo Akarere ka Gatsibo byuko kitwaye neza mu kwishyura imisanzu

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 18/8/2021 ubwo Umuyobozi Mukuru wungirije w'ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi, Ralga yashyikirizaga ibihembo Akarere ka Gatsibo kari gahagarariwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Manzi n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kantengwa Mary.

Tumushime Francine,Umuyobzi mukuru wungirije w’ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali/RALGA yavuze ko yashyikirije Akarere ibihembo by’imyaka 2 ariyo 2019/2020 na 2020/2021 bashimira umuhate Akarere ka Gatsibo kagaragaje muri iyo myaka.

Intumwa za RALGA zari ziyobowe n’umuyobozi Mukuru wungirije wa RALGA zavuze ko Akarere ka Gatsibo kaje ku isonga mu gihe cy’imyaka ibiri mu gutanga umusanzu muri iri shyirahamwe akaba ariyo mpanzu bahawe ibi bihembo

Mu kiganiro intumwa za Ralga zagiranye n'Akarere ka Gatsibo cyagarutse ku mahugurwa atandukanye azajya ahabwa abayobozi mu nzego z'ibanze mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo hagamijwe guteza imbere abaturage.

Manzi Theogene, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye RALGA gushyiraho uburyo bw’amahugurwa ku nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu rwego rwo kubashyira neza mu nshingano bakorera abaturage.

Buri mwaka Akarere ka Gatsibo gatanga umusanzu mu ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Ralga ungana na miriyoni 28.

Back