Prezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abaturage kwima amatwi icyashaka kongera gutandukanya abanyarwanda

Prezida wa Sena Bernard Makuza yakanguriye abaturage b’Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Remera Akagari ka Rwarenga kwima amatwi icyashaka kongera gutandukanya abanyarwanda nk’ibyabaye muri 1994 byabyaye Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 werurwe 2019 ubwo ifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa gatatu 2019

Mu muganda w’uku kwezi,hakozwe ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gatsibo aho ku rwego rw’Akarere hasukuwe urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Remera/Rwarenga rushyinguyemo mucyubahiro imibiri igera kuri 252 y’abazize Jenocide yakorewe abatutsi 1994,hubwatswe ikiraro cy’inka cya Rwiyamirira Vicent wacitse ku icumu n’akarima k’igikoni.

Bernard Makuza, Prezida wa Sena y’u Rwanda yasuye Rwiyamirira Vicent utuye mu Murenge wa Remera akagari ka Rwarenga, umudugudu wa Kigarama wacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi amwemerera ko azasanirwa inzu ye igashyirwamo n’umuriro w’amashanyarazi kuko iyo abamo ubu ishaje kandi nta bushobozi bwo kuyivugurura afite.

Mu butumwa bwatanzwe na Prezida wa Sena wari n’umushyitsi mukuru, yakanguriye abaturage kwima amatwi icyashaka kongera gutanya abanyarwanda, kwirinda ibiyobyabwenge, no kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abana b’abangavu.

Rwiyamirira Vicent wemerewe inkunga yo gusanirwa inzu n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu yashimye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze budahwema kumuba hafi akaba yarahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda

Biteganyijweko ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Rwarenga mu Murenge wa Remera ariho hazasorezwa icyumweru cy’icyunamo taliki ya 13 Mata 2019 mu Karere ka Gatsibo.

Uyu muganda usoza ukwezi kwa werurwe witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo abasenateri,inzego z’umutekano,abayobozi b’Akarere n’abaturage b’Umurenge wa Remera.

Back