Polisi y’uRwanda yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga umunani z’amafaranga y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8,216,000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Kanama 2018 ku kicaro polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Umurenge wa Kabarore.
Bimwe mu biyobyabwenge byangijwe birimo zebra warage litiro 215,inzoga z’inkorano litiro 600 n’imiti y’imikorano itujuje ubuziranenge litiro 21.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo CIP John Muhirwa yabwiye abanyeshuri b’ibigo by’amashuri ya Gabiro high school,TTC Kabarore,Gs Bihinga na Gatsibo community modal school ko bakwiriye kumenya ububi bw’ibiyobyawenge bakabyirinda.
Ubwo yagarukaga ku bubi bw’ibiyobyabwenge, CIP John Muhirwa yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri ko bibuza uwabinyoye ikerekezo cy’ubuzima bwe ahubwo akaba ikibazo ku bantu aturanye n’Igihugu murirusange.
Nsanganwa Dodos, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gatsibo yavuze ko biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kugirango ruzavemo abanyarwanda nyabo bafitiye Igihugu n’imiryango yabo akamaro.
Urubyiruko rw’abanyeshuri biyemeje kuba intumwa nziza ku babyeyi babo ndetse banahamya ko bagomba gutanga amakuru icyaha kitaraba kugirango gikumirwe n’inzego zibishinzwe.