Polisi y’u Rwanda yasabye abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda mu gihe bari mu kazi.
Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu mu Karere ka Gatsibo ruzwi kw’izina ry’abamotari rwasabwe kunoza umwuga wabo wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto bagira isuku ndetse n’ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kane taliki ya 27 Nzeri 2018, ubwo Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasuraga akanaganira n’abamotari bakorera mu Karere ka Gatsibo.
Nk’urubyiruko rufite imbagaraga, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabakanguriye gukora bafite intego yo gutera imbere dore ko benshi buri bo ari urubyiruko rwifuza ibikorwa bitandukanye bishobora kuzamura imibereho n’iterambere ryabo.
ACP B.KAYIJUKA yihanangirije abamotari batwara moto batagira ibyangombwa birimo n’ubwishingizi bw’ikinyabiziga.
Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wa polisi mu Ntara y’iburasirazuba,abamotari bagaragaje ibyifuzo n’ibibazo birimo iby’ubujura bwa moto bwa hato na hato.
Abamotari basabwe ko ikinyabiziga kikimara kwibwa, nyiracyo yajya atanga amakuru kuri polisi n’Urwego rw’ubugenzacyaha/RIB kugirango icyo kinyabiziga gishakishwe.
ACP B.Kayijuka yavuze ko ku munsi moto zitwara abagenzi bagera ku bihumbi makumyabiri mu gihugu cyose, yizeza ubufatanye urubyirukorw’abamotari rukorera mu karere ka Gatsibo.
Iyi gahunda yitabiriwe n’abayobozi b’urwego rwa Polisi kuva ku ntara,Akarere n’imirenge.