Polisi y’Igihugu yigishije urubyiruko rw’abanyeshuri n’abamotari gukoresha umuhanda neza.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yakoze ubukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko rw’abanyeshuri,abamotari n’abanyonzi gukoresha umuhanda neza.

 

Ubu bukangurambaga bwo gukoresha umuhanda neza,bwatanzwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Gicurasi 2018 na polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo kubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo batunganyije inzira z’abanyamaguru hagati mu muhanda(zebra crossing) basobanurira urubyiruko uburyo bwo gukoresha neza umuhanda.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri ba Gabiro High School ko bagomba kuba umusemburo wo gukemura amakimbirane akigaragara mu miryango,kunoza isuku mungo mu gihe cy’ibiruhuko no gukangurira ababyeyi kutijandika mu biyobyabwenge.

 

Gasana Richard umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagarutse ku ngaruka mbi ziterwa na ruswa n’akarengane asaba urubyiruko twitandukanya n’ayo makosa ahubwo abasaba kujya batanga amakuru kubo bigaragayeho kugirango bahanwe n’amategeko.

 

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kwatangiye taliki 15 Gicurasi 2018 ku kazasozwa kuwa 17 Kamena 2018,naho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi ishami ryo mu muhanda byatangiye kuva taliki ya 21-27 Gicurasi 2018.

Back