Police y’Igihugu yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge.

Mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama Akagari ka Kigasha kubufatanye na Police y’Igihugu n’Akarere ka Gatsibo hakozwe igikorwa cyo kumenyekanisha amategeko n’iyubagirizwa ryayo.

 

Iyi gahunda yo kwigisha abaturage amategeko yakozwe mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week) cyatangiye kuva taliki ya 22-26 Mutarama 2018 aho abayobozi batandukanye basanga abaturage mu mirenge n’Utugari bakaganirizwa amategeko atandukanye.

 

Umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Gatsibo Ndabagoye Mirindi Emile yavuze ko mu biganiro byatanzwe muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko birimo itegeko rigena impano n’izungura, itegeko ry’umuryango n’itegeko ryo kurangiza imanza.

 

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’Igihugu CP Denis Basabose yakanguriye abaturage b’Umurenge wa Ngarama kwirinda ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumoji, mayirungi, muriture n’ibindi bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.

 

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere, Kantengwa Mary Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abaturage gukomeza kugira isuku haba ku mubiri no mungo zabo, yibutsa abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima.

 

Mu bandi bayobozi bitabiriye icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko barimo ACP JN Mbonyumuvunyi arikumwe n’inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo.

Back