Mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu,

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Karere ka Gatsibo no hirya no hino mu Karere biyemeje gukomeza gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Iki kibazo gihangayikishije Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, akaba ariyo mpamvu bwiyemeje kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu binyuze mu ngamba zitandukanye zirimo no gukangurira abakoresha imbuga nkoranyambaga guhagurukira iki kibazo cyugarije urubyiruko.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Ukuboza 2025 harasozwa ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Twubake Umuryango uzira ihohotera’’.

Biteganyijwe ko hari bube ikiganiro cy’imbonankubone(live) kiri butambuke kuri Mamaurwagasabo TV n’imbuga nkoranyambaga zayo.

Back