Mu muganda usoza ukwezi kwa 10/2023, hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa 10/2023, hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba kizasoza mu mpera z’Ukuboza 2023.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2023 mu Karere ka Gatsibo hakozwe umuganda wibanze ku gikorwa cyo gutera ibiti n’amashyamba ,aho ku rwego rw’Akarere hatewe ibiti kuri hegitari 10 mu mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Nyagahanga mu Murenge wa Gatsibo.
Ku ikubitiri, mu Karere kose hatewe ibiti ibihumbi 20,451 birimo iby’ishyamba n’ibivangwa n’imyaka. Biteganyijwe ko kugeza mu Ukuboza 2023 mu Karere ka Gatsibo hazaba hamaze guterwa ibiti bigera kuri 1,819,164 birimo ibivangwa n’imyaka, amashyamba n’iby’imbuto.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakanguriye abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije ahubwo bakarushaho kubungabunga ibiti n’amashyamba birinda ubutayu aho batuye.
Ati ‘’ Ibi biti twateye ku musozi wa rugarama ndetse n’ibindi byatewe mu mirima y’abaturage hirya no hino ni ibyanyu nibikura nimwe muzabisarura, ubwo rero murasabwa kubibungabunga neza kugirango bikure’’.
Bamwe mu baturage bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti, bavuze ko mu myaka 3 gusa iri imbere bazaba basarura ibyo biti babibonamo amafaranga abateza imbere. Bati ‘’ Mu myaka itatu gusa tuzaba tubona umusaruro w’ibi biti tumaze gutera’’.