Mu mezi 2 gusa, Abakuru b’Imidugudu biyemeje kurandura ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana.

Abakuru b’Imidugudu 602 igize Akarere ka Gatsibo biyemeje ko mu mezi abiri gusa bazaba bamaze kurandura ikibazo cy’ihohoterwa rikorera abana

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Gicurasi 2022,mu nama y’ubukangurambaga bwo kurengera umwana buzamara ukwezi kuva taliki ya 5-30 Gicurasi 2022 buje bukurikirana n’ubundi bwakozwe kugirango iki kibazo kirandurwe burundu.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana wari n’umushyitsi mukuru,abagize Inama Njyanama yAkarere,abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahurira no kurengera umwana,inama y’umutekano itaguye y’Akarere,Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare n’abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere.

Abitabiriye iyi nama y’ubukangurambaga bwo kurengera umwana,bagaragarijwe ibyaha n’ibihano bitegereje uwabikora uwariwe wese azahanwa n’amategeko.Ubu butumwa bwatanzwe n’umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare n’uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha mu Karere ka Gatsibo.

Nzabamwita Grace uyobora umudugudu wa Cyahafi mu kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura yavuze ko hari ibibazo bikibangamiye umwana bituruka ku bukene n’amakimbirane bw’imiryango ariko mu ubuyobozi bw’umudugudu bwafashe ingamba zo gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite binyuze mu gushyiraho amahuriro (Clubs) mu isibo zigisha amahoro mu miryango.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye inama y’ubukangurambaga bwo kurengera umwana barakangurira ababyeyi gusubira mu nshingano zabo zo kurera neza abana babo bigatuma umwana anyurwa n’ibyo ababyeyi babo babaha.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yasabye abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere bitabiriye inama y’ubukangurambaga bwo kurengera umwana gukomeza guha abaturage serivise ikenewe ku bibazo bafite kandi vuba.

Back