Mu gihe cy’amezi 6, Akarere ka Gatsibo kamze gukoresha 58.4% by’ingengo y’imari.
Mu gihe cy’amezi atandatu y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020(Nyakanga-ukuboza 2019), Akarere ka Gatsibo kamaze gukoresha ikigereranyo cya 58.4% bya miriyari zisaga 22 z’amafaranga y’uRwanda
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri taliki ya 3 werurwe 2020 ubwo abadepite bagize komisiyo y'imari n'umutungo by'Igihugu bari mu Karere ka Gatsibo aho barimo gukurikirana Imikoreshereze y'ingengo y'imari y'Akarere ya 2019/2020
Mw'izina ry'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Nankunda Jolly yagaragarije abadepite imikoreshereze y'ingengo y'imari n'ibikorwa yagenzeho mu gihe cy'amezi atandatu biteza imbere abaturage bateganyijwe mu ngengo y’imari.
Akarere ka Gatsibo gafite ingengo y'imari ivuguruye ingana na miriyari 22,650,084,946 z'amafaranga y'uRwanda,hakaba hamaze gukoreshwa ku kigereranyo cya 58.4%
Depite Tengera T.Francesca, vice Prezida wa komisiyo y'imari n'umutungo by'Igihugu mu nteko ishingamategeko y'uRwanda n'itsinda ry'abadepite ayoboye bashimye uburyo bagaragarijwe imikoreshereze y'ingengo y'imari y'Akarere y'amazi atandatu
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye uburyo komisiyo y'imari n'umutungo by'Igihugu ikurikirana ikoreshwa ry'ingengo y'imari hagatangwa inama ku bitagenda neza mu rwego rwo kwihutishwa ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.