Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yasuye abahinzi bamubwira ko biteguye kubona umusaruro ushimishije.

Abahinzi b’ibigori bo mu karere ka Gatsibo barishimira ko biteguye kubona umusaruro bari bariyemeje kubona bitewe nuko bahinze bifashishije ifumbire kandi bagahingira igihe,bityo bagahamya ko ntambogamizi bahuye nazo.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatanu taliki ya 28 Mutarama 2022,ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yasuraga bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Gatsibo.

Dr.Geraldime Mukeshimana,Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yasuye site ihinzeho ibigori ya koperative COPCUMA ihinga ibigori na Soya kuri hegitari 50 iherereye mu kagari ka Kanyangese mu murenge wa Rugarama.

Ubuyobozi bwa Koperative COPCUMA buhamya ko buzabona umusaruro ungana na toni 6 kuri hegitari,bukavuga ko uyu musaruro mwiza watewe no guhingira ku gihe no gukoresha ifumbire nkuko bahora babikangurirwa n’abakozi bashinzwe ubuhinzi bo ku rwego rw’Akarere n’imirenge.

Mu bindi bikorwa byasuwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi birimo ikusanyirizo ry’amata rya Kibondo mu murenge wa Kabarore na bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi biherereye mu gishanga cya Rwangingo mu murenge wa Ngarama.

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko abahinzi begerejwe ibikorwaremezo bibafasha gufata neza umusaruro wabo birimo ubwanikiro bwubatswe hirya no hino mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo,ubuhunikiro n’imbuga zifasha abahinzi kumisha umusaruro wabo neza.

Back