Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yasabye inzego z’ibanze gutanga serivise hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean de Dieu Rurangirwa yasabye inzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo gutanga zimwe muri serivise zihabwa abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane taliki ya 19 Mata 2018 ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda ya‘’ICT Awareness Campaign’’ mu karere ka Gatsibo yitwa Byikorere ku Irembo.Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abaturage gukoresha gahunda y’irembo bifashishije telephone igendanwa izabafasha kudakora ingengo ndende bagana ibiro bya leta bashaka serivise.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje ko Akarere ka Gatsibo kamaze gukataza mu gukoresha ikoranabuhanga harimo imbuga nkoranyambaga (Social Media) no kubika raporo mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-filling).

 

Minisitiri Rurangirwa yaganiriye n’abahagarariye amakoperative n’abikorera bari mu mahugurwa y’ikoranabuhanga ndetse anasura abanyeshuri (abakobwa) abashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu myigire yabo.

 

Igikorwa cyo gutangiza gahunda ya Byikorere ku irembe izamara iminsi ibiri kuva taliki ya 19-20 Mata 2018,nyuma imodoka zabugenewe kwigisha ikoranabuhanga zizajya zisanga abaturage mu mirenge kugirango bigishwe gahunda z’ikoranabuhanga zirimo irembo.

Back